RFL ni ikigo cya Leta gifite ubuzima gatozi, ubwigenge n’ubwisanzure mu miyoborere, mu micungire y’umutungo n’abakozi byayo, icungwa kandi hashingiwe ku mategeko abigenga.
RFL ifite inshingano rusange yo guha abayigana serivisi zo gusuzuma no gupima ibimenyetso mu buryo bwa gihanga byakenerwa mu butabera n’izisabwa n’abantu ku giti cyabo cyangwa izindi nzego n’imiryango baba abo mu gihugu cyangwa abo mu mahanga. Ifite kandi inshingano yo kwihaza mu ngengo y’imari no gusagurira isanduku ya Leta. By’umwihariko RFL, ibisabwe n’uwo ariwe wese ubikeneye, ifite inshingano zikurikira: gukusanya, gupfunyika, gutwara, kwakira, kubika no gusuzuma ibimenyetso by’ahakorewe icyaha.
Tubahaye ikaze muri Laboratwari y’u Rwanda y’Ibimenyetso bishingiye ku ubumenyi n’ubuhanga bikoreshwa mu butabera.
Iyi serivisi ifasha mu guhuza umuntu n’ahabereye icyaha cg abo bafitanye amasano ya hafi hifashishijwe uturemangingo.
Iyi serivisi ifasha mu gupima ibyashobora guhungabanya umuntu bikaba byamuviramo urupfu nk’igihe yarozwe igaragaza kandi ingano ya alcool iri mu maraso cyane cyane igihe umuntu akekwako yasinze atwaye ikinyabiziga.
Iyi serivisi ifasha mu kumenya ubwoko n’ingano by’ikinyabutabire kiri mu kintu runaka
Iyi serivisi ifasha mu gupima inyandiko mpimbano no kugereranya ibikumwe by’abakekwaho ibyaha.
Iyi serivisi ishinzwe gupima ,gusuzuma,kugenzura ibyaha n’ibindi byakozwe hifashishijwe ikoranabuhanga bikenewe n’inzego,ibigo,n’abantu ku giti cyabo.
Iyi serivisi ikoresha ubuhanga bwa kiganga mu gusuzuma imibiri y’abitabye imana hagamijwe kugaragazwa icyateye urupfu.
Iyi serivisi ipima ibintu byose byahumanyijwe na microbes kuburyo uwabirya cyangwa uwabinywa byamuhumanya cyangwa bikamuviramo urupfu.
Iyi Serivisi ifasha mu gupima no guhuza ibimenyetso bigendanye n’imbunda n’amasasu hagamijwe kubihuza n’ibimenyetso byakuwe ahabereye icyaha.
Dukorera Kacyiru mu nyubako iteganye
n’icyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda
Website: www.rfl.gov.rw
Email: info.forensics@rfl.gov.rw
Tel:+250 788 320 930 | Toll Free: 4636