Gupima ADN, ibiyobyabwenge n’ibindi wamenya kuri Laboratwari y’u Rwanda y’ibimenyetso byifashishwa mu butabera

Iyi laboratwari ikomoka kuri Kigali Forensic Laboratory yatangiye mu 2005 ariko yakoraga idafite ibikoresho bihagije. Kuyishyira ku rundi rwego byatangiye mu 2011 ubwo Polisi yagiranaga amasezerano n’ikigo cy’Abongereza, Key Forensic Services, yo kubaka no gutanga ibikoresho bibereye Laboratwari y’igihugu.Kanda munsi usome inkuru irambuye

Umwaka umwe n’igice urashize Laboratwari y’u Rwanda y’ibimenyetso bya gihanga byifashishwa mu butabera (Rwanda Forensic Laboratory), itangiye gutanga serivisi ahanini zajyaga gusabwa mu mahanga bigatwara igihe kirekire, ikiguzi kinini n’ibindi bidindiza itangwa ry’ubutabera bwihuse.