Minisitiri w’ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta yasuye RFL ashima ibyagezweho anabizeza gukora ubuvugizi ku mbogamizi ihura nazo

Kuri uyu wa gatatu tariki ya 6 Ukwakira 2021  ,Minisitiri w’ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta Dr Ugirashebuja Emmanuel yasuye Laboratwari y’u Rwanda y’ibimenyetso bya Gihanga bikoreshwa mu butabera RFL

Ni muri gahunda yo gusura inzego z’ubutabera no gusobanukirwa imikorere yazo ndetse no kumenya imbogamizi zikiri muri izi nzego mu mitangire ya serivisi yazo.

Umuyobozi Mukuru wa RFL Rtd ACP Dr Sinayobye Francois yahaye ikaze Minisitiri w’ubutabera ndetse anashima ubufatanye n’ubuvugizi Minisiteri y’ubutabera iha RFL mu kazi kayo ka buri munsi.Uyu muyobozi yamugejejeho ibimaze kugerwaho n’ikigo ayoboye birimo ubwiyongere bw’abakigana,iterambere mu bikoresho,kwiga kw’abakozi ndetse no gushaka ubuziranenge bwo ku rwego Mpuzamahanga (standardization and accreditation) n’ibindi.Yamugejejeho kandi ibyifuzo  iki kigo gifite birimo gukomeza kuzamura urwego n’umubare by’abakozi,gukomeza kumenyekanisha serivisi ndetse n’amikoro .

Minisitiri w’ubutabera akaba n’intumwa Nkuru ya Leta yashimye cyane imikorere ya RFL ashimangira ko ibimaze kugerwaho ari ibyo kwishimira kandi ko ari intambwe n’umusanzu ukomeye ku butabera bw’u Rwanda nubwo amikoro akiri make ariko ko ari intangiriro nziza.

Minisitiri w’ubutabera yakomeje avuga ko bishimishije kuba u Rwanda ruri mu bihugu bifite ikigo nk’iki aho gukoresha uburyo bwa kera bwifashishaga amaso y’abantu mu bucamanza.

 Minisitiri Ugirashebuja yavuze ko dosiye zimaze kwakirwa na RFL zigaragaza neza ko iki kigo n’abagikoramo bitanze bikomeye.Yijeje kandi ko ibibazo n’imbogamizi byagaragajwe bizashakirwa umuti,ibisaba ubuvugizi bugakorwa,ibisaba amikoro nabyo bikigwaho ndetse bigaterwa inkunga.

Minisitiri w’ubutabera Dr. Ugirashebuja Emmanuel yasabye abakozi gukomeza gushyiramo imbaraga ndetse anabashimira gukora batizigamye kugirango u Rwanda rukomeze gutanga ubutabera bwuzuye.

Dr Ugirashebuja Emmanuel yagizwe Minisitiri w’ubutabera n’intumwa Nkuru ya Leta tariki ya 17 Nzeri 2021 asimbuye Johnston Busingye wagiye kuba Ambasaderi w’u Rwanda mu Bwongereza.